Hari abambwiye ko ari icyivugo, abandi umuvugo, amahamba,... Uwandusha, yambwira ngakosora !!! Icyo twemeranya ni uko biryoheye amatwi :) ... https://www.youtube.com/watch?v=brvnNQWfYVw
Ni umuhororo, ayeeee, mama ndare we !
Ni umuhoro wa Bweramvura
Ni igisagara.... ayeeee, mama ndare we !
(Namwe nimwuzuze...)
[ Iyi "Umuhororo" ni imwe mu ndilimbo/imbyino zahozeho kera na kare igasubirwamo n'Amasimbi n'Amakombe, nk'uko babigenje ku zindi nka 'Mpungu, Imparamba, Urwanikamiheto, Bagore beza...' bakuza uwo Murage Mwiza wera iwacu]
...
https://www.youtube.com/watch?v=f5lSreuxIFQ
"(A-)Ngela", iyi ndilimbo yalirimbwaga na mbere hose kandi yaramamaye no mu bitaramo. Bikunze kuvugwa ko yaba yarahimbwe na n'uwitwa Bujeniya Musaniwabo w'i Kaduha ka Gikongoro, bamwe mwagombye kuba mumwibuka atera, abandi bakamwikiriza muli iyo "Ngela" yo mu gitaramo kuli Radio.
Twibukiranye ko uwo mwumva ali Médard Ntamaganya, umucuranzi w'inanga akana n'umulirimbyi, akabikomora kuli Rujindiri babanye kandi bafitanye isano. Ntamaganya yavutse muli 1948 i Mukingi ho muli Gitarama.
Lyrics
=====
Mbe Ngela wabaye ute we
Ayiwe Ngela we,
Uko nabaye kuramaze.
Ngela we, ko nabaye *bikera inka/Bikerinka*
Nk'umukeri wo ku nzira
Ngela we
Nyirambuguje, iyo wihannye we
Ayiwe Ngela we
Ntawihana kamere
Ngela we
Yewe ntawihana kamere
Ayiwe Ngela we
Nti kamere na kavukire
Ngela we
Nyirambuguje yasoreye Se
Ayiwe Ngela we
Ngo umusoro wa mirongo ine.
Ngela we
Ntawanga uwo bangana we
Ayiwe Ngela we
Ngo aba amwanga amuhora iki
Ngela we
Ntawanga ikirumuna
Ayiwe Ngela we
Kirakura mukareshya we
Ngela we
Yeee ntawanga mushiki we
Ayiwe Ngela we
Iyo a(da)pfuye amukosha inka
Ngela we
Yeee ntawanga musaza we
Ayiwe Ngela we
Iyo adapfuye, aramwagira*
Ngela we
Rwema rw'***(?)
Imbabazamakuza ya Rutabangira !
Yeee
Ayiwe Ngela we
Mbe Ngela wabaye ute
Ngela we
Yee ntawanga inganigani* we
Ayiwe Ngela we
Ntawanga inda ya nyina
Ngela we
Yeee nta n'uwanga mushiki we
Ayiwe Ngela we
Iyo adapfuye amukosha inka
Ngela we
Yeee ntawanga musaza we
Ayiwe Ngela we
Iyo adapfuye aramwagira
Ngela we
Yeee Nyirambuguje iyo wihannye we
Ayiwe Ngela we
Ntawihana kamere
Ngela we
Yeee ntawihana kamere we
Ayiwe Ngela we
Ni kamere na kavukire
Ngela we
Nkomezamakuza ya Rutabangira*****
Yeeee ntawanga uwo bangana we
Ayiwe Ngela we
Ngo aba amwanga amuhora iki
Ngela we
Yeeeeeeh ayiiiweeeh
Ayiwe yego weee
Ayiwe yeeeeh
Ngela we
Yeee ba Ngela ni benshi wee
Ayiwe Ngela we
Ba Ngela ni batatu
Ngela we
Hali Ngela w'ikibibi
Ayiwe Ngela we
Cyamumaze ikibeho*
Ngela we
Yewe mbe Ngela wabaye ute we
Ayiwe Ngela we
Ko nabaye bikera iyo
Ngela we
Yeee yewe ko nabaye bikera iyo we
Ayiwe Ngela we
Nk'umukeri wo ku nzira
Ngela we
Ya Nyambo yaranyazwe we
Ayiwe Ngela we
Lewonaridi aragabana
Ngela we
Twahuriye mu muhanda we
Ayi we Ngela we
Ko yambajije umusoro
Ngela we
****garuka neza
Igitego cy'abahizi, urugero rw'inyange.
Yeeeee
Ayi we Ngela we
Mbe Ngela w'ikibibi.
Ngela we
Hali Ngela w'ikibibi we
Ayi we Ngela we
Cyamumaze ikibeho*
[uwabonamo amakosa, yakosora, murakoze]
** Ngela we, ko nabaye *bikera inka/Bikerinka*
(= "I am like providence from cattle, Ngela "=)
(Ngela ~ Médard Ntamaganya, 1996, Rwanda)
...
https://www.youtube.com/watch?v=Q9FVhNOqvyc
"Umwana nakunze Mariya we, ikizamukubwira, ...
Gisupusupu ni igisukari majyane, i Kigali ni iwabo w'abakire..."
Uwo mugabo uvuza umuduri, arahimbaza abamurora, na byo ni umurage...!!!
Ndashimira umuntu wafashe aka kavideo
[Akavidewo nahawe na I.O. muli Kamena 2017, Rwanda ]
Update (26/06/2019):
nyuma y'aho kano ka "video" gasakariye hirya no hino, uyu muhanzi yaje gushyira aramenyekana, arakundwa, izina rye nyakuli riramenyekana rikaba "François Nsengiyumva", bukeye iyi ndilimbo ye ijyanwa muli studio irushaho kumenyekana mu gihugu hose. Ngiyi video https://youtu.be/hDUD6IATRx0 Yaje no gutambutsa n'izindi na zo zakiriwe neza.
Hashimwe abamubonyemo ubuhanga kandi bakamuha amahirwe yo kugaragaza impano ye ku buryo bwisumbuye ndetse bunamuteza imbere. Na byo, ni umurage mwiza !!!
...
https://www.youtube.com/watch?v=U4ZJJZIv2Qo