Published By
Created On
17 Jan 2024 14:48:19 UTC
Transaction ID
Cost
Safe for Work
Free
Yes
More from the publisher
abeza-banjye-(+lyrics)-sipiriyani
Muraberwe, muraberwe abeza mwese,
Muraberwe intambwe icike intege,
Muyitembe iteteshwe ndore.
Murabe amasonga adasumbwa
Mwikunde,
Tubalirimbe, Beza banjye
Beza banjye.
Nzabashyira
Nzabashyira abababyaye,
Ngane Tumba, Runyinya,
Ndeba Rukara,
Ngane Vumbi na Rango lya Nkubi.
Murabe amasonga adasumbwa
Mwikunde,
Tubalirimbe, Beza banjye
Beza banjye.
Nzibuka
Nzibuka Ngoma na Matyazo,
Ngere ku Muyira wa Kinyereli,
Nimpetura, impundu i Mamba zivuge.
Murabe amasonga adasumbwa
Mwikunde,
Tubalirimbe, Beza banjye
Beza banjye.
Nzabajyana
Nzabajyana i Nyarugenge,
I Nyarugenge kwa Mugenga w'Ingabo;
Nzamubereka abarebe anyurwe.
Murabe amasonga adasumbwa
Mwikunde,
Tubalirimbe, Beza banjye
Beza banjye.
Nzabajyana
Nzabajyana hirya y'uru,
Maze ishyanga muharwane ishyaka,
Muhishure uko iwacu dusa.
Murabe amasonga adasumbwa
Mwikunde,
Tubalirimbe, Beza banjye
Beza banjye.
Nzababwira,
Nzababwira mucurange,
Muyicunde intambwe y'intore ihame,
Umuco wacu uce heza umenywe,
Murabe amasonga adasumbwa
Mwikunde,
Tubalirimbe, Beza banjye
Beza banjye.
Nzalirimba
Nzalirimba ntera ndenza,
Ndinde ndenga mu mahanga mvuge
Yuko nta ntara mutarusha.
Murabe amasonga adasumbwa
Mwikunde,
Tubalirimbe, Beza banjye
Beza banjye.
Uwasunutsa
Uwasunutsa inkera yanyu,
Nabagabira inka nyinshi amashyo,
Mu museso nkabaheta andi.
Murabe amasonga adasumbwa
Mwikunde,
Tubalirimbe, Beza banjye
Beza banjye.
Nimbona
Nimbona mwizihiwe mwese,
Ingamba zanyu zose zacyuye ishya,
Nzabasanga mvune sambwe nseka.
Murabe amasonga adasumbwa
Mwikunde,
Tubalirimbe, Beza banjye
Beza banjye.
(Abeza banjye, Cyprien Rugamba & Ballet Amasimbi n'Amakombe, 1984, Butare )
...
https://www.youtube.com/watch?v=z-sBRdgydTg
Transaction
Created
4 months ago
Content Type
Language
video/mp4
rw