"(A-)Ngela", iyi ndilimbo yalirimbwaga na mbere hose kandi yaramamaye no mu bitaramo. Bikunze kuvugwa ko yaba yarahimbwe na n'uwitwa Bujeniya Musaniwabo w'i Kaduha ka Gikongoro, bamwe mwagombye kuba mumwibuka atera, abandi bakamwikiriza muli iyo "Ngela" yo mu gitaramo kuli Radio.
Twibukiranye ko uwo mwumva ali Médard Ntamaganya, umucuranzi w'inanga akana n'umulirimbyi, akabikomora kuli Rujindiri babanye kandi bafitanye isano. Ntamaganya yavutse muli 1948 i Mukingi ho muli Gitarama.
Lyrics
=====
Mbe Ngela wabaye ute we
Ayiwe Ngela we,
Uko nabaye kuramaze.
Ngela we, ko nabaye *bikera inka/Bikerinka*
Nk'umukeri wo ku nzira
Ngela we
Nyirambuguje, iyo wihannye we
Ayiwe Ngela we
Ntawihana kamere
Ngela we
Yewe ntawihana kamere
Ayiwe Ngela we
Nti kamere na kavukire
Ngela we
Nyirambuguje yasoreye Se
Ayiwe Ngela we
Ngo umusoro wa mirongo ine.
Ngela we
Ntawanga uwo bangana we
Ayiwe Ngela we
Ngo aba amwanga amuhora iki
Ngela we
Ntawanga ikirumuna
Ayiwe Ngela we
Kirakura mukareshya we
Ngela we
Yeee ntawanga mushiki we
Ayiwe Ngela we
Iyo a(da)pfuye amukosha inka
Ngela we
Yeee ntawanga musaza we
Ayiwe Ngela we
Iyo adapfuye, aramwagira*
Ngela we
Rwema rw'***(?)
Imbabazamakuza ya Rutabangira !
Yeee
Ayiwe Ngela we
Mbe Ngela wabaye ute
Ngela we
Yee ntawanga inganigani* we
Ayiwe Ngela we
Ntawanga inda ya nyina
Ngela we
Yeee nta n'uwanga mushiki we
Ayiwe Ngela we
Iyo adapfuye amukosha inka
Ngela we
Yeee ntawanga musaza we
Ayiwe Ngela we
Iyo adapfuye aramwagira
Ngela we
Yeee Nyirambuguje iyo wihannye we
Ayiwe Ngela we
Ntawihana kamere
Ngela we
Yeee ntawihana kamere we
Ayiwe Ngela we
Ni kamere na kavukire
Ngela we
Nkomezamakuza ya Rutabangira*****
Yeeee ntawanga uwo bangana we
Ayiwe Ngela we
Ngo aba amwanga amuhora iki
Ngela we
Yeeeeeeh ayiiiweeeh
Ayiwe yego weee
Ayiwe yeeeeh
Ngela we
Yeee ba Ngela ni benshi wee
Ayiwe Ngela we
Ba Ngela ni batatu
Ngela we
Hali Ngela w'ikibibi
Ayiwe Ngela we
Cyamumaze ikibeho*
Ngela we
Yewe mbe Ngela wabaye ute we
Ayiwe Ngela we
Ko nabaye bikera iyo
Ngela we
Yeee yewe ko nabaye bikera iyo we
Ayiwe Ngela we
Nk'umukeri wo ku nzira
Ngela we
Ya Nyambo yaranyazwe we
Ayiwe Ngela we
Lewonaridi aragabana
Ngela we
Twahuriye mu muhanda we
Ayi we Ngela we
Ko yambajije umusoro
Ngela we
****garuka neza
Igitego cy'abahizi, urugero rw'inyange.
Yeeeee
Ayi we Ngela we
Mbe Ngela w'ikibibi.
Ngela we
Hali Ngela w'ikibibi we
Ayi we Ngela we
Cyamumaze ikibeho*
[uwabonamo amakosa, yakosora, murakoze]
** Ngela we, ko nabaye *bikera inka/Bikerinka*
(= "I am like providence from cattle, Ngela "=)
(Ngela ~ Médard Ntamaganya, 1996, Rwanda)
...
https://www.youtube.com/watch?v=Q9FVhNOqvyc
Tuyita amahanya
Tuyita umukiro
Tuyita amahanya
Tuyita umukiro
Yo gatsindwa, yo kabyara!
Amafaranga,
Amafaranga!amafaranga, amafaranga!
Iyo Imana itayaguhaye, urayarunda
Ukayarunda,
Akaguhita mu myanya y'intoki
Amafaranga, amafaranga, amafaranga!
Ni yo adutunga, ni yo aduteranya
Ni yo adutunga, ni yo aduteranya
Yo gatsindwa, yo kabyara!
Amafaranga,
Amafaranga!amafaranga, amafaranga!
Iyo Imana itayaguhaye, urayarunda
Ukayarunda,
Akaguhita mu myanya y'intoki
Amafaranga,
Amafaranga!amafaranga, amafaranga!
Ni yo agira incuti, ni yo agura incuti
Ni yo agira incuti, ni yo agura incuti
Yo gatsindwa, yo kabyara!
Amafaranga,
Amafaranga!amafaranga, amafaranga!
Iyo Imana itayaguhaye, urayarunda
Ukayarunda,
Akaguhita mu myanya y'intoki
Amafaranga, amafaranga, amafaranga!
...
https://www.youtube.com/watch?v=vpgDVXXopaA
Ni amanihura ya Rugamba
Ni amanihura ya Rugamba
Ye Nyirabanama ba Nyirakubumva
Ni amanihura ya Rugamba
Emera ushyingirwe mu Bakemba
Ni amanihura ya Rugamba
Nta kundi byagenda iso yagutanze
Ni amanihura ya Rugamba
Na ba nyogosenge we
Waraye
Na ba nyoko wanyu
Waraye
Na ba nyokorome
Waraye
Na ba so wanyu we
Waraye
N'imilyango yose we
Waraye
Iyego wee
Waraye
Mwana wanjye ihangane, ihangane ni ko bigenda
Mwana wanjye niko bigenda, nanjye nali umukobwa
Ntureba na bakuru bawe buriya ntibari abakobwa
Ihangane mwana wanjye, urashaka kumbabariza iki mwana wa,
- Mwaretse nkazagenda ejo
- Wimbabaza mwana wanjye, mbabalira rwose, icecekere iso adasanga uli kurira akakunyicira mu maso
- Uwo ni....ntaragenda ahubwo! Twazinywaga utareba?
Ihorere mama we!
Waraye
Yewega Gasindi ka Ruzirabwoba
Ni amanihura ya Rugamba
Urukundo ntirwingingwa
Ni amanihura ya Rugamba
Abaruzambya nibo mwiriranwa
Uyu mwana wacu Nyirabanama
Ni amanihura ya Rugamba
Azira ibipfunsi
Waraye
Azira inshyi mu matwi
Waraye
Azira ibibando we
Waraye
Yegooo wee
- Mwaretse nkazagenda ejo koko
-Ihangane mwana wanjye,
-Mwaretse ngasibira uwa none
...
Hahahahaha,
Hiii
Waraye
Ihorere mama weee
Mbe Nyirabanama we
Waraye
Yewega ga Gasimbi
Waraye
Urwubake neza wee
Waraye
Eeh neza mu mahoro,
Waraye
Yemwega bahungu we
Waraye
Muvuye he ga mwe
Waraye
Mu bukwe bwiza wee
Ni amanihura ya Rugamba
...
https://www.youtube.com/watch?v=3f3RHkcqEGc
Ni umuhororo, ayeeee, mama ndare we !
Ni umuhoro wa Bweramvura
Ni igisagara.... ayeeee, mama ndare we !
(Namwe nimwuzuze...)
[ Iyi "Umuhororo" ni imwe mu ndilimbo/imbyino zahozeho kera na kare igasubirwamo n'Amasimbi n'Amakombe, nk'uko babigenje ku zindi nka 'Mpungu, Imparamba, Urwanikamiheto, Bagore beza...' bakuza uwo Murage Mwiza wera iwacu]
...
https://www.youtube.com/watch?v=f5lSreuxIFQ