LBRY Block Explorer

LBRY Claims • kamujwara-bernard-rujindiri-1974-rwanda

763e0871e0d99cc3abb6824e2e30c913dae0c88a

Published By
Created On
17 Jan 2024 14:45:18 UTC
Transaction ID
Cost
Safe for Work
Free
Yes
Kamujwara - Bernard Rujindiri - 1974 - Rwanda
Kamujwara - Inanga ya Bernard Rujindiri - 1974 - Rwanda
Iyi nanga iri mu byivugo.

Rujindiri (uri hagati) bamufashe amajwi y'iyi nanga ubwo yari afite imyaka nka 74.
Bernardo Rujindiri mwene Mahwehwe yavukiye i Masango ya Gitarama, ahagana 1900.



Lyrics
=====


Kayeri Kawondo
Kayireberi mwa Rubango(nga)*
Tambikiza mwa Nyamiryango i Rundu
Mwa Bihendo
I Rugorugondi mwa Migongo
I Nyawera mwa Karishoga
Mwa Mpwempwe-Mpebezigituza
Rugendo igenda abayizi
I Tambikabiti ni mwa Bizagwira.

Uwo ni Rugabarwumuheto urengeye Nkusi
*Umuheto*w’i Nziza nawurasiyeho abahunde
Nyaruguru yumvise nirahiye ngwiza imitumbi
Ati mukomeze ijisho kuri mutukura
Biracika incumita ku nkubiri ya Rudacogora
Inyabukwije ibashe ku macumu i Bwami barambanza
Ngira umunyagisaka n’imbare y’inkubiri
Nabwiye inkongi z’isonga ntimushyikirane n’igugu
Umunsi umwe wo kurusha ni uw’ingeze mu rwa *Nyinkindi*,
Mu rwa Nyirinkwanza, urw’inkemba rurarema.

Uwo ni Rubanguzantambara rwa Mpabuka
Icumu ritagungira aho ruremye
Naribanguye ndi igikaka.....rugunanduru rirambera
Ndigira indekwe ndi ingabo nziza
Sindihererekanya Rusengamihigo ntiyegera
Igituma ntariherekanya ni uko nihuta njya kuritukira uwo naryimye
Umubisha mu kumutera najyanye imbaraga, imbuganyizi
Umura mu gihumbi n’ingereko mu murwa wa Nyabuto singisha
Mu mpinga ya Mikiranyi nahabandwanye inyama ngingo
Urugimbu rwayo n’umuti nayogoje ntiwije *ngite*Mbungiramihigo
Murabaze indende i Burundi ryarabayogoje

Uwo ni Rutenguramubiri Rwagitinywa, ntwara umugote ntiritiba, ntiriganda
Ntirijegera, si igicumucumu, si irya Mugasa
Ryarantutse rirantonganya riti rwego mubuga
Riti Rutengurano rwa Gitinywa ukoze icyo umwami yadutumye
Ndetse muzimyeho umuzimu nkamuziringa mu kiziba
Ndi irwana i Kirangwa na Kiramuruzi ndi inshuti ya Rwabugiri
Ndurihemba sibya si Rwakibampara
Ndi inyumba y’ingangurarugo nshakaje ibyumba



Uwo ni inkotanyi Rwambwa wa Rutigunga icumu narishye abatanazi
Icyatumye ga nditonesha, naritoresherezaga ukuri
Narigabanye ku rugamba, rivuganya ibangurabarozi
Ab’amakenga rugorozi bampururiza n’ab’i Bumeyo
Niyeretse Kinyanayiryo nanuje ingogo
Nariteye umuntu mu katuri ka mubiri ndarimwisha
Ubwo nditeye mu nkweti y’ab’urugaga ryamugeje imugi
Nteba kurisinda, arirangiriza umusereko,
ari amaraso arisesaho gusa bawutinya kumukora
Yakubanye yabamakara n’uwo yanyagiwe,
Nk’uwatashye muri Cyibisiga ngo barare inkera
Biramuke bisinda nkabisingiza uwantanagiye
Indangamirakuvusha ya Rubasha rudatikura abahinza ku izima
Nawendanye inkindi ubwo inkiko yacu itewe
Nawumbanye umutarama amateme ndayeza ndatamagira
Icyusa cy’umutwara Mutasi ntiyanjya imbere
Rudahangarwa n’amanganizi

......

== Dushimire Gasore Jean René IRAGUHA watugejejeho iyi text, nk'uko bisanzwe n'abandi mwakosora ==
...
https://www.youtube.com/watch?v=C2yV8g0zZIU
Author
Content Type
Unspecified
video/mp4
Language
Open in LBRY

More from the publisher

Controlling
VIDEO
INGAN
Controlling
VIDEO
IMITO
Controlling
VIDEO
ABAMB
Controlling
VIDEO
INGAN
Controlling
VIDEO
URUHI
Controlling
VIDEO
UMUCO
Controlling
VIDEO
UWIGO
Controlling
VIDEO
NARAG
Controlling
VIDEO
AMARA