ikotaniro-(+lyrics)-sipriyani-rugamba
Iyi ndilimbo ni imwe mu bice 3 bikomatanye (Inkiko, Ikotaniro n'Itabaruka ry'intwali) byahimbwe mu buryo bwihariye haba mu kulirimbwa, kubyinwa no kwiyereka, aho uwayihimbye yerekana igice cy'ubuzima bw'abakurambere bacu dukomokaho, aho rimwe na rimwe babaga bahigana, agatanga urugero rw'ibihugu 2 by'ibituranyi kandi bibangikanye : Ubuhinda n'Ubugarura. Bombi bagahora mu mihigo yo kuzigarurira no kuziganzura abandi, bakamashana. Bagahora muli urwo.
Aha rero, ingabo zose muli iyo nkera, zirikoze imbere y'umutware wazo zivuga ibigwi kandi zihiga ko zizasizanira guhora imbere, bakigarurira abo bahanganye ndetse bakabanyaga. Uruhande rumwe mu ijwi ry'ukomakoma ingabo zisarikana mu ngamba ngo zisigeho ndetse birinde urugomo ahubwo bahoshe amakimbirane bafitanye n'abo hakurya ngo baramire ahazaza h'abo babyaye n'ababyaye.
(Amagambo amwe n'amwe zikoresha muli icyo gitaramo cy'imyato, arakomeye cyane uwayumva ubu).
==== Cette composition musicale, chantée et danse dans le cadre d'une chorégraphie appropriée, est un ballet en 3 actes (Inkiko (la guerre des frontières), Ikotaniro (la mêlée), Itabaruka ry'intwali (le retour des héros), qui illustre un des phases, dans cette Afrique traditionnelle, de la vie de deux territoires contigus et rivaux.
Deux pays voisins, le Buhinda et le Bugarura, nourissent l"un et l'autre des ambitions de conquérants. L'un épie constamment l'occasion d'envahir l'autre et de se l'annexer.
Les guerriers enflammés par les discours de leur chefs respectifs passent la soirée dans des veillées au cours desquelles les combattants, entraînés à cet effet, déclament, les uns après les autres, leur détermination d'allier la force et l'adresse à la bravoure, non seulement pour couper court aux menaces de l'adversaire, en le réduisant à l'impuissance, mais aussi pour lui ravir son cheptel et si possible annexer son pays. C'est ce qu'ils rediront en chœur au commandant suprême des armées, lorsqu'il se présenterons devant lui au lendemain des veillées d'armes.
"Personne ne nous surpassera.
Personne ne sera plus efficace que nous,
Personne ne déclamera des hauts faits en notre présence.
Tel est notre engagement.
Tel est notre serment."
=======================
Ikotaniro (La mêlée):
Nsanze amasonga mu mahina
Uzigabye arebana icyusa,
Ati: nimushoze uru rugamba rwaje.
Inkiko irabeshya iratewe !
Itabayeho Ibihame,
Byazanye n'Urumenesha.
Baravumereza imyambi,
Uruge ruralilimba inkiko.
Mwumve icumu lihoga,
Mwumve ubuhili buhonda,
Kandi ndumva bunembera.
Icyo se numva ni iki ?
Iyo se ni inkuba ihinda ?
Icyo numva ni iki ?
Ni Urugombumugabo
Wesheje ingogo hasi.
Ongera umbwire icyo numva !
Ni Rusizanabahiga
Ni we ucisha mu ngogo
Ingobe ndende.
Ko numva se ruhindana,
Nkumva ikobe ly'imihigo ?
Ko kumva se induru zivuga ?
Ni Rucishahagusha
Yanze gushira igishinja.
Ese nta ruhuka ?
Yanze gushira igishinja mba nkwanga.
Naho se Rutindukanimyato ali hehe ?
Erega ali mu ngamba rwagati.
Aragira ate ?
alicira ibumoso.
Arakubanga ibulyo,
Imbere yahaciye icyuho,
Inyuma aratinda umugongo nk'Ingeli.
Ese Rutishinga inama y'impunzi ali hehe ?
Yaciye igikuba arazigota,
Bahinda akazirasa,
Yashize ivi hasi imyambi iravumera,
Mbega icyorezo mu banzi Rusizana !
Genda ubabwire uti: iyi nkiko nimuyituze.
Uti: nimwunamure icumu,
Mureke gucukuruza ishyanga,
Ejo ntitwabona abo duhigira gutera.
Yanze Umutanguha yabishe,
Banze, Indashyikirwa yanze,
Banze aho inteko yikunze,
Ngo kereka ihavuye ikazima.
Erega ntabwo hatabaye impomba,
Hatabaye inkikabahizi, ntukome !
Mbabalira se ukomakome,
Ishyanga na ho haba imena,
Bitsemba iyo nkiko !
Umubisha ntababalirwa,
Iyo ukomye akesa uratsemba.
Ejo n'ejo bundi
Bishe inka ku nkiko,
Banyaze n'Intamati,
Besheje n'inzovu yacu
Yalishaga ishyamba.
Abo se bababalirwa bate
Nyakubabalira we !
Nimubwire inkiko,
Ituze gutera duturane.
Babwire uti:
Nimutuze ababanga,
Mugilire abana
N'abo mwashatse.
Be kwicwa n'ubupfubyi
N'ubupfakazi.
Bareke mbamashe Intabangira,
Bareke mbamashe Imana y'Imirera,
Bareke mbamashe Rwego rw'Imena !
Bareke mbamashe Imashiro ly'amakuza !
Bareke mbamashe Rutishinga Inama y'impunzi !
Erega nimubareke tubarase !
Mubareke twice mo ab'imena,
Mubareke tubatsembe;
Tubarushe duce ilyo gomero !
Muduhe umwanya
Dukure umwanzi wacu mu nzira.
Ndumva impundu zivuga, ahiii !!!
Ndumva ikobe lisabira,
Ndumva induru yabaye ndende,
Ndumva rusabira,
Urusesa ingamba,
Ndumva ruhinanye.
Mu mpinga aharenga
Hisenyuye ikobe lyinshi,
Ndumva urwamu rw'imisakura,
Ndumva, numvise uruge ruvumera,
Ndumva icumu lihoga,
Intore z'ingenzi zivuga ibigwi.
Icyo ni iki se Ruhindaninkubito ?
Uwo ni Rutindukabahiga
Wesheje ingogo cyane, ni Rudasumbwa.
Wumvise iki se uhagaze aharengeye ?
Iyo utubwiye icyo umenye
Shingiro ly'ubukombe !
Numvise impundu, ahiii !!!
Numvise ikobe licyuye intore z'i Rwanda.
Numvise n'imiborogo mu banzi...
Ndumva za sata zacu zisibana zitaha
Ncyuye impundu urushyana, ahiii !!!
~ Sipriyani Rugamba & Amasimbi n'Amakombe in "La Bataille de frontière", 1979, Rwanda.
...
https://www.youtube.com/watch?v=uctj5Lsu31o
Transaction
Created
4 weeks ago
Content Type
Language
video/mp4
rn